Gufunguza email :

Bijya bikenerwa ko hagira ubutumwa ukenera koherereza umuntu, ashobora kuba ari kure cg ugirango umwoherereze document.

Bumwe mu buryo bwiza, bworoshye, bwizewe n`ugukoresha email.

Kugira email address n`ukugira umurongo uha abantu muziranye mukajya mwandikirana byoroshye, muri iyi yacu iteye imbere ijambo email rimaze kumera nk`iryikinyarwanda kuko ahenshi rikunze gukoreshwa, turarebera hamwe uko wagira email yawe bwite, ukajya ubasha kwandikirana n`abandi.

Turibanda gukoresha gmail kuko ariyo nziza igezweho, ikoreshwa n`abantu benshi kandi iroroshye.

Urakenera Mudasobwa ifite internet :

Intambwe ya 1 : Fungira Google Chrome cg Mozilla kuri Mudasobwa, Nimara gufunguka wandikemo: http://www.google.com. Ukande enter

Intambwe ya 2 : Hakimara gufunguka, witegereze neza hejuru urabona ahantu handitse Gmail, Uhakandeho.

Intambwe ya 3 : Uraba ugeze aho ugomba kwiyandikishiriza, kuko udafite email ya gmail. Kanda ahanditse Create an account.

Intambwe ya 4 : Kugirango wemererwe kugira Gmail urakenera gutanga amwe mu makuru akwerekeyeho- urandika amazina yawe yombi.

Nyuma uhitamo email (Username) uzajya ukoresha, igomba kuba ari imwe ku isi hose nta wundi mugomba guhuza niyo mpamvu habanza kuba isuzuma ry`iyo uhisemo kugirango habanze hasuzumwe niba ko nta wundi wamaze kuyihitamo.

Iyo hari undi uyifite bakwereka indi washobora guhitamo, bityo ureba ikunogeye ukayitamo, ukomeza hasi aho bakubaza ijambo ry`ibanga uzajya ukoresha, uryandika incuro (2).

Biba byiza iyo ufashe agapapuro ukandika rya jambo ry`ibanga ku ruhande kugirango utazaryibagirwa.

Intambwe ya 5 : ukomereza hasi ukagenda wuzuza amwe mu makuru aba akenewe kugirango ugire email: igihe wavukiye (Birthday), Igitsina (Gender), Numero ya telephone kuyifite, email yakoreshwa mu gihe iyawe yagize ikibazo.

Intambwe ya 6 : Uko ugenda wuzuza hari aho bakubaza kwandika amagambo uba ureba hejuru (Prove you`re not a robot) bakubaza kwandika neza ayo magambo uko yanditse.

Intambwe ya 7 : Iyo umaze kubyuzuza neza, uhita wemeza amategeko agenga abakoresha Gmail, ugomba gutickinga (I agree),

Iyo ubirangijeukanda ahanditse Next Step, bahita buguha aho washyira ifoto yawe, ariko iyo utayifite cg utabishaka ushobora kubyihorera ukazabyuzuza nyuma, ukanda nabwo ahanditse Next.

Intambwe ya 8 : Niba Birangiye Ubu nawe wagize email yawe bwite uzajya ukoresha, bahita baguha iyo wahisemo, iyi iyi niyo uzajya uha abantu bakakwandikira bayikoresheje, kanda ahanditse Continue to Gmail.